Zechariah 11:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Uhoraho aravuga ati: “Sinzagirira impuhwe abaturage b'iki gihugu. Buri muntu ngiye kumugabiza mugenzi we, mugabize n'umwami umutegeka. Abami bazahindura igihugu amatongo kandi sinzababakiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanjye rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, sinzongera kugirira impuhwe abatuye isi. Koko rero, ngiye gutanga abantu, buri muntu mugabize umuturanyi we n’umwami we. Abami bazasenyagura ibihugu, kandi sinzagobotora abantu mu nzara zabo».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Sinzongera kubabarira abaturage bo mu gihugu, ni ko Uwiteka avuga, ahubwo nzabatanga, umuntu wese mugabize mugenzi we cyangwa umwami. Abo bazagirira igihugu nabi kandi sinzababakiza.”