Zechariah 12:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakomoka kuri Dawidi hamwe n'abandi batuye Yeruzalemu, nzabashyiramo umutima wo kuntakambira kugira ngo mbababarire. Bazitegereza uwo batoboye, bamuborogere nk'uko uwapfushije umwana w'ikinege amuborogera. Bazamuririra cyane nk'uko uwapfushije umuhungu we w'imfura amuririra.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’abaririra umwana w’uburiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b'i Yerusalemu umutima w'imbabazi n'uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk'uko umuntu aborogera umwana we w'ikinege, bazamuririra bashavure, nk'uko umuntu agirira umwana we w'imfura ishavu.