Zechariah 12:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe amafarasi yabo yose nzayateza ubwoba, abayagendaho mbahindure nk'abasazi. Ariko Abayuda bo nzabarinda, naho amafarasi yose ahetse abo banyamahanga nyateze ubuhumyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, amafarasi nzayatera ubwoba n’abayagenderaho mbatere ibisazi, ariko inzu ya Yuda nzayihanga amaso, amafarasi yose y’amahanga nyahindure impumyi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi y'amahanga yose nzayahuma amaso.