Zechariah 12:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Icyo gihe nzakoresha abatware b'u Buyuda nk'umuriro wo gukongora ibiti, n'ifumba y'umuriro yo gukongeza ibishakashaka. Bazatsemba amahanga yose abagose impande zose. Bityo abaturage b'i Yeruzalemu bakomeze basagambe mu murwa wabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi, abatware ba Yuda bazahinduka nk’ikara ryakira mu nsi y’inkwi, cyangwa nk’ifumba imurika mu nsi y’umushandiko w’ingano. Bazatsemba impande zose amahanga abakikije, ariko Yeruzalemu yo ikazaguma mu kibanza cyayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uwo munsi abatware b'u Buyuda nzabahindura nk'urujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba y'ingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo n'ibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.