Zechariah 13:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri icyo gihe nzatsemba ibigirwamana mu gihugu, ku buryo ntawe uzongera kubyibuka ukundi. Nzamenesha kandi mu gihugu abahanurabinyoma, ntsembe n'ishyaka bagirira ibigirwamana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuri uwo munsi — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze — nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu, ntibazayibuka ukundi; abahanuzi n’umutima wabo wahumanye, mbirukane mu gihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y'ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n'umwuka wanduye mu gihugu.