Zechariah 13:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe abahanuzi bose bazagira isoni zo kuvuga ibyo beretswe mu ibonekerwa. Bityo ntibazongera kwambara ibishura by'abahanuzi, kugira ngo babone uko babeshya rubanda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi, buri muhanuzi azaterwa isoni n’ibonekerwa rye igihe azaba ahanura, kandi ntazatinyuka kongera kubeshya abantu, yambara igishura cy’ubwoya cyagenewe abahanuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n'isoni zo kuvuga ibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y'ubwoya yo kubeshya.