Zechariah 14:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akarere kose kazengurutse Yeruzalemu kazaringanizwa habe ikibaya, guhera mu majyaruguru ahitwa i Geba kugeza mu majyepfo ahitwa Rimoni. Yeruzalemu ubwayo, ni ukuvuga kuva ku Irembo rya Benyamini kugeza aho Irembo ry'Inguni ryahoze, no kuva ku munara wa Hananēli kugeza ku rwengero rw'umwami, izasumba ahayizengurutse hose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihugu cyose kizahinduka ikibaya kuva i Geba kugera i Rimoni, mu majyepfo ya Yeruzalemu. Ubwo Yeruzalemu izashyirwa ejuru aho yahoze, kuva ku irembo rya Benyamini kugera ku irembo rya kera; ukagera no ku irembo ry’imfuruka no kuva ku munara wa Hananeli kugera ku rwengero rw’umwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rw'ikusi y'i Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya Hananēli ukageza ku mazu y'umwami bengeramo.