Zechariah 14:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero Uhoraho azakoranya amahanga yose kugira ngo atere Yeruzalemu. Izafatwa maze amazu bayasahure, abagore baho babasambanye ku ngufu. Kimwe cya kabiri cy'abatuye umurwa kizajyanwa ho iminyago, ariko abaturage bazaba barokotse bazawugumamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzakoranyiriza amahanga yose hafi ya Yeruzalemu kugira ngo ashoze urugamba: umugi uzafatwa, amazu asahurwe, abagore babafate ku gahato. Igice cya kabiri cy’abaturage kizajyanwa bunyago, ariko abazaba bacitse ku icumu ntibazatsembwa mu mugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindūrwa, amazu azasahurwa, n'abagore bazabenda ku gahato, igice cy'abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa.