Zechariah 2:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo twavuganaga abwira uwo mumarayika wundi ati: “Iruka ubwire wa mugabo ufite umugozi uti: ‘Umujyi wa Yeruzalemu ntuzagira urukuta ruwuzengurutse, kubera ko uzabamo imbaga y'abantu kimwe n'amatungo menshi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aramubwira ati «Irukanka ubwire uriya musore uri hariya, uti ’Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
aramubwira ati “Nyaruka ubwire uwo musore uti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk'imidugudu itagira inkike, kuko abantu n'amatungo bizahaba byinshi.