Zechariah 3:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko uwo mumarayika abwira abari aho ati: “Nimumwambure iyo myambaro yanduye.” Hanyuma abwira Yeshuwa ati: “Dore nguhanaguyeho ibicumuro byawe, nkwambitse imyambaro y'agaciro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umumalayika abwira abari bahagaze imbere ye, ati «Nimumwambure iyo myambaro yahindanye.» Hanyuma abwira Yozuwe, ati «Dore nagukijije icyaha cyawe kandi bakwambike imyambaro y’umunsi mukuru.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y'ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”