Zechariah 3:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntegetse kandi ko bakwambika ingofero isukuye y'ubutambyi.” Nuko bamwambika ingofero isukuye n'imyambaro. Umumarayika w'Uhoraho yari aho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yungamo ati «Nibashyire mu mutwe wawe igitambaro gifite isuku.» Bamushyira igitambaro gifite isuku mu mutwe, baranamwambika. Ubwo umumalayika w’Uhoraho na we yari ahagaze aho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n'imyenda. Marayika w'Uwiteka yari ahagaze aho.