Zechariah 4:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Erega ntawe ukwiye guhinyura imirimo y'ibanze y'umushinga, ahubwo muzishima mubonye Zerubabeli ashoje Ingoro, ayishyizeho rya buye ryatoranyijwe.” Wa mumarayika arambwira ati: “Ya matara arindwi wabonye, ashushanya amaso y'Uhoraho ugenzura isi yose kugira ngo arebe ibiyikorerwaho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Ayo matara arindwi ni amaso y’Uhoraho, yitegereza ibiri ku isi byose.» Ubwo se ni nde wahinyura intango y’iyo mirimo y’ibanze? Ahubwo bazanezezwe no kubona mu biganza bya Zorobabeli iryo buye ryatoranijwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mbese hari uwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y'Uwiteka acuragana mu isi yose.”