Zechariah 6:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko ni we uzanyubakira Ingoro, azagira icyubahiro gikwiye umwami, azicara ku ntebe ye ya cyami abe umwami uganje. Umutambyi mukuru na we azicara ku ntebe ye, maze hagati yabo bombi habe ubwumvikane bwuzuye.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni we uzubaka Ingoro y’Uhoraho, ni we uzambara imyambaro y’icyubahiro, akicara ku ntebe ya cyami kugira ngo ategeke. Umuherezabitambo azicarana na we ku ntebe ye ya cyami, maze bombi bazahamye icyizere nyakuri hagati yabo... ’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni koko ni we uzubaka urusengero rw'Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y'ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’