Zechariah 6:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bazaturuka iyo giterwa inkingi bubake Ingoro yanjye.” Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe. Ibyo byose bizaba, nimwumvira koko Uhoraho Imana yanyu uko bikwiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo rero, n’abari kure bazaza gufasha kubaka Ingoro y’Uhoraho, kandi muzamenya ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabantumyeho. Ibyo ariko bizaba nimwumvira uko bikwiye Uhoraho, Imana yanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw'Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”