Zechariah 7:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Banangiye imitima yabo iba nk'urutare, banga kwita ku nyigisho n'amagambo Uhoraho Nyiringabo yabagejejeho atumye Mwuka wakoresheje abahanuzi ba kera. Bityo Uhoraho Nyiringabo arabarakarira cyane,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Binangiye umutima, ukomera nka diyama, kugira ngo batumva amabwiriza n’amagambo y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabagejejeho abigirishije Umwuka we, akayavugisha abahanuzi ba kera. Icyo gihe, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yari arakaye cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndetse binangiye imitima imera nk'ubutare, ngo batumva amategeko n'amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishije umwuka we, ayavugira mu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumye uburakari bwinshi buturuka ku Uwiteka Nyiringabo.