Zechariah 8:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Bayuda mwe, namwe mwa Bisiraheli mwe, dore ngiye kubarokora. Aho abanyamahanga babagejeje babita ibivume, ni ho bazageza babita abahawe umugisha. Nimukomere mwitinya!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, bantu b’inzu ya Yuda n’ab’inzu ya Israheli, nk’uko mwari mumeze nk’ibivume mu mahanga, ni na ko nzabakiza maze mukaba abanyamugisha. Mwitinya, ahubwo nimukomere!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko nk'uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y'i Buyuda n'iy'i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b'umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.