Zechariah 8:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Iminsi yo kwigomwa kurya mugira mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, izabera Abayuda iminsi y'umunezero n'ibyishimo n'imyidagaduro. Nuko rero mujye mukunda ukuri n'amahoro.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ugusiba kurya ko mu kwezi kwa kane, mu kwezi kwa gatanu, mu kwezi kwa karindwi no mu kwezi kwa cumi, inzu ya Yuda kuzayihindukiramo iminsi y’umunezero, y’ibyishimo n’ibirori bihimbaje. Nyamara ariko, nimukunde ukuri n’amahoro!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira ab'inzu y'i Buyuda iminsi y'umunezero n'iy'ibyishimo n'ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n'amahoro.’ ”