Zechariah 8:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri iyo minsi abagabo icumi bavuga indimi zitari zimwe, z'amoko atari amwe, bazihambira ku Muyahudi umwe. Bazafata ikinyita cy'umwambaro we maze bamubwire bati: ‘Turashaka kujyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati «Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo ’Imana iri kumwe namwe.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y'indimi zose bafate ikinyita cy'umwambaro w'Umuyuda bamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’ ”