Zechariah 9:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero nzatamika umwambi ari wo Befurayimu, mfore umuheto wanjye, ari wo Bayuda, nkure inkota yanjye mu rwubati ari yo Banyasiyoni, ndwanye Abagereki.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nafoye umuheto wanjye ari wo Yuda, nywutamikamo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu. Naho wowe Siyoni, ngiye gukaza abahungu bawe, batere aba Yavani, kandi nzakubangure nk’uko intwari ibangura inkota yayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko mfoye Yuda nk'umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b'i Bugiriki, nzakugira inkota y'intwari.