Zechariah 9:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyashikeloni bazabibona bashye ubwoba, naho Abanyagaza bibababaze cyane. Abanyekuroni na bo bizabagendekera bityo, kuko bazaba batagifite inkunga ya Tiri. Umwami w'i Gaza azicwa, Ashikeloni ntihazongera guturwa,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ashikeloni izaterwa ubwoba n’ibyo bikubara, Gaza ishengurwe n’umubabaro, na Ekironi ibure ibyo yari yishingikirije. Gaza ntizongera kugira umwami, na Ashikeloni yoye guturwa ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abanyashikeloni bazabireba batinye, n'ab'i Gaza bazababara cyane, n'aba Ekuroni ibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazabura umwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7