Zechariah 9:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzababuza kurya inyama zirimo amaraso n'ibyokurya bizira. Bityo abazaba bakiriho bazaba abanjye, mbabare mu mazu akomoka kuri Yuda. Abanyekuroni na bo nzabagira abanjye, nk'uko nagenjereje Abayebuzi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzavana amaraso mu kanwa ke, muvane mu menyo ibiribwa bizira, bityo na we azabe uwasigaye w’Imana yacu. Azagira uruhare mu muryango wa Yuda, na Ekironi izamere nk’Umuyebuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura n'ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw'Imana, azaba nk'umutware w'u Buyuda kandi Ekuroni hazaba nk'Umuyebusi.