Zephaniah 1:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutungo wabo uzasahurwa, amazu yabo azasenyuka. Abazubaka amazu ntibazayaturamo, abazatera imizabibu ntibazanywa divayi yayo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, ubukungu bwabo buzagabizwa abasahuzi, n’amazu yabo asenywe; bubatse amazu ariko ntibazayaturamo, bahinze imizabibu, ariko ntibazanywa divayi yayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n'amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.