Zephaniah 1:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi uzaba ari umunsi w'uburakari bw'Uhoraho, uzaba ari umunsi w'akaga n'agahinda, uzaba ari umunsi wo kurimbura no kwangiza, uzaba ari umunsi w'icuraburindi n'umwijima, uzaba ari umunsi w'ikibunda n'igihu kibuditse,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi uzaba umunsi w’uburakari, umunsi w’amakuba n’agahinda, umunsi w’akaga n’ukurimbuka, umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’igihu n’ibicu byijimye,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi ni umunsi w'uburakari, ni umunsi w'amakuba n'umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n'ibihu, ni umunsi w'ibicu n'umwijima w'icuraburindi.