Zephaniah 1:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ifeza n'izahabu byabo nta cyo bizabamarira, ntibizabakiza umunsi w'uburakari bw'Uhoraho. Umujinya we ugurumana uzakongora isi yose, koko abari ku isi yose azabagwa gitumo abatsembe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ari feza, ari na zahabu yabo, nta kizashobora kubagobotora. Ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho, isi yose izakongorwa n’umuriro w’ugufuha kwe! Koko, agiye gutsemba anarimbure burundu abatuye isi bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ifeza zabo n'izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n'umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.”