Zephaniah 2:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho azatsemba imana zose zo ku isi, abatuye ku isi bazamutinya, abatuye iyo gihera na bo bazamuramya, umuntu wese azamusengera aho atuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho azabatera gukangarana bikabije, atsembe n’ibigirwamana byose by’isi, maze amahanga yose ya kure azamupfukamire, buri hanga mu gihugu cyaryo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka azababera igiteye ubwoba, kuko azatera ubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga, umuntu wese azava iwe ndetse n'abo mu birwa by'abanyamahanga byose.