Zephaniah 2:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nguko uko wa murwa wiyemera uzamera, abawutuye bibeshya umutekano bibwira bati: “Nta wundi mujyi ubaho wahwana n'uwacu!” Mbega ukuntu uzahinduka amatongo! Uzasigara ari igikumba cy'inyamaswa, uzahanyura wese azifata ku munwa atangare.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nguko uko uzamera, umugi w’ibyishimo wahoranaga ituze, ukibwira uti «Ni jye uriho, nta wundi!» Waba se uhindutse ute amatongo n’isenga ry’inyamaswa? Uhanyuze wese aratangara, akahamama n’ikiganza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n'ahantu hasigaye hararwa n'inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko.