Zephaniah 2:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa Bafilisiti mwe, muzabona ishyano, muzarimbuka mwe abakomoka i Kireti mukaba mutuye ku nkengero z'inyanja. Dore ibyo Uhoraho avuga ku gihugu cyanyu cya Kanāni: “Nzakirimbura he gusigara n'uwo kubara inkuru.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja, mwebwe, hanga ry’Abanyakireta! Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti «Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abatuye ku nkombe z'inyanja ubwoko bw'Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry'Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy'Abafilisitiya nzakirimbura he kugira uhasigara.”