Zephaniah 2:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni ho hazatura Abayuda bazaba basigaye, ni ho bazaragira amatungo yabo, nijoro bazaryama mu mazu y'umujyi wa Ashikeloni. Koko Uhoraho Imana yabo azabibuka, azagarura abajyanywe ho iminyago.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kandi hegurirwe abasigaye bo mu nzu ya Yuda. Bazaza kuharagira amatungo yabo, ku mugoroba baruhukire mu mazu ya Ashikeloni; kuko Uhoraho, Imana yabo, azabibuka akabakiza bundi bushya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby'abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe.