Zephaniah 3:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Bwoko bwanjye, uwo munsi nzabamaramo abuzuye ubwirasi, ntimuzongera kungomera i Siyoni, wa musozi nitoranyirije, bityo ntimuzaterwa isoni n'ibyo mwancumuyeho byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye, kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza, bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi Isirayeli we, imirimo yawe yose wankoreye ukancumuraho ntizagukoza isoni, kuko ubwo nzaba nkuvanyemo abibone bīrātaga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera.