Zephaniah 3:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe mwebwe nzabagarura mbakoranyirize hamwe, nzabahesha icyubahiro n'ikuzo mu batuye isi yose. Icyo gihe muzabyirebera, nzabagarura mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago.” Uko ni ko Uhoraho avuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe nzabagarura, mbakoranyirize hamwe, maze izina ryanyu rizamamare hose, kandi mbubahishe mu bihugu byose byo ku isi, nimara kubavugurura mubyirebera ubwanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.” Ni ko Uwiteka avuga.