Zephaniah 3:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho ari mu murwa rwagati, ni intungane ntiyigera akora ibibi. Uko bukeye ntasiba kwerekana ko ari intabera, nyamara inkozi z'ibibi ntizibura gukora ibiteye isoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mugi rwagati, Uhoraho ni we Ntungane, ntiyigera akora ikibi; uko bukeye atangaza ubutabera bwe, nta munsi n’umwe asiba. Nyamara abagome bo ntibakorwa n’ikimwaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka uri muri wo arakiranuka ntazakora ibibi, uko bukeye agaragaza gukiranuka kwe mu mucyo ntabwo asiba, ariko ibigoryi nta soni bigira.