bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
1 Chronicles 18
1 Chronicles 18
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 19 →
1
Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n'imidugudu yaho, ayinyaga Abafilisitiya.
2
Anesha n'i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano.
3
Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w'i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate.
4
Dawidi amunyaga amagare igihumbi n'abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by'amafarashi akurura amagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.
5
Bukeye Abasiriya b'i Damasiko baje gutabara Hadarezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.
6
Dawidi aherako ashyira ibihome i Siriya ku murwa w'i Damasiko, Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira indabukirano. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
7
Dawidi anyaga n'ingabo z'izahabu zatwarwaga n'abagaragu ba Hadarezeri, azizana i Yerusalemu.
8
Kandi i Tibuhati n'i Kuni, imidugudu ya Hadarezeri, Dawidi ayikuramo imiringa myinshi cyane. Ni yo Salomo yakoresheje ikidendezi cy'umuringa, n'inkingi n'ibintu by'imiringa.
9
Bukeye Towu umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yanesheje ingabo za Hadarezeri umwami w'i Soba,
10
atuma umwana we Hadoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa, no kumuha impundu z'uko yarwanye na Hadarezeri akamunesha, kuko Hadarezeri yajyaga arwana na Towu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by'izahabu n'ifeza n'imiringa by'amoko yose,
11
na byo Umwami Dawidi abitura Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu, ibyo yari anyaze muri aya mahanga yose: mu Bedomu no mu Bamowabu no mu Bamoni, no mu Bafilisitiya no mu Bamaleki.
12
Kandi Abishayi mwene Seruya anesha Abedomu mu kibaya cy'umunyu, abicamo abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani.
13
Maze ashyira ibihome mu Edomu, Abedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
14
Dawidi ategeka Isirayeli yose, aca imanza zo gukiranuka zitabera mu bantu be bose.
15
Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w'ingabo, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge,
16
na Sadoki mwene Ahitubu na Abimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, na Shavusha ni we wari umwanditsi,
17
na Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w'Abakereti n'Abapeleti, na bene Dawidi bari abatware bakikije umwami.
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 19 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
Recommended Reading
Commentary
1 Chronicles Commentaries
→
Devotional
1 Chronicles Devotional Guide
→
Get This Bible
BYSB Study Bible
→