bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Exodus 4
Exodus 4
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 5 →
1
Mose arayisubiza ati “Ariko ntibazanyemera, ntibazanyumvira kuko bazambwira bati ‘Uwiteka ntiyakubonekeye.’ ”
2
Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?”Aramusubiza ati “Ni inkoni.”
3
Aramubwira ati “Yijugunye hasi.” Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga.
4
Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze.
5
Uwiteka ati “Ni ukugira ngo bemere yuko Uwiteka Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yakubonekeye.”
6
Kandi Uwiteka aramubwira ati “Ishyire ikiganza mu gituza.” Yishyira ikiganza mu gituza, agikuyemo kiza cyuzuyeho ibibembe, cyera nka shelegi.
7
Aramubwira ati “Cyisubize mu gituza.” Acyisubiza mu gituza, agikuyemo kiza gihwanye n'undi mubiri wose.
8
Uwiteka ati “Kandi nibatakwemera ngo bemezwe n'ikimenyetso cya mbere, bazemera icya kabiri.
9
Kandi nibaramuka batemejwe n'ibyo bimenyetso byombi, ntibumvire amagambo yawe, uzavome amazi yo mu ruzi uyasuke imusozi, ayo mazi uvomye mu ruzi azahindukira amaraso imusozi.”
10
Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n'ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”
11
Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k'umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?
12
Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”
13
Aramusubiza ati “Mwami ndakwingize, tuma uwo ushaka gutuma.”
14
Mose yikongereza uburakari bw'Uwiteka, aramubwira ati “Aroni mwene so Umulewi, ntahari? Nzi yuko ari intyoza kandi aje kugusanganira, nakubona azishimira mu mutima we.
15
Nawe uzajye uhora umubwira ushyire amagambo mu kanwa ke, nanjye nzajya mbana n'akanwa kawe n'ake mbigishe ibyo mukora.
16
Kandi azajya akubwirira abantu, azakubere akanwa, nawe uzamubera nk'Imana.
17
Kandi uzajye witwaza iyo nkoni, ni yo uzakoresha bya bimenyetso.”
18
Mose aragenda asubira kwa Yetiro sebukwe aramubwira ati “Ndakwingize, reka nsubire muri bene wacu bari muri Egiputa, menye yuko bakiriho.” Yetiro asubiza Mose ati “Genda amahoro.”
19
Uwiteka abwirira Mose i Midiyani ati “Genda usubire muri Egiputa, kuko abantu bose bashakaga kukwica bapfuye.”
20
Mose ajyana umugore we n'abana be, abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa, kandi yitwaza ya nkoni y'Imana.
21
Uwiteka abwira Mose ati “Nusubira muri Egiputa ntuzabure gukorera imbere ya Farawo ibitangaza byose nguhaye gukora, ariko nzanangira umutima we ntazareka abantu bagenda.
22
Kandi uzabwire Farawo uti ‘Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw'Abisirayeli ni umwana wanjye w'impfura,
23
kandi narakubwiye nti: rekura umwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura. Nuko rero nzica umwana wawe w'impfura.’ ”
24
Bukeye ari mu rugendo, Uwiteka amusanga mu ndaro yarayemo, ashaka kumwica.
25
Maze Zipora yenda isarabwayi, akeba umunwa w'icyo umwana we yambariye, awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati “Ni ukuri umbereye umukwe uvusha amaraso.”
26
Uwiteka aramureka, maze Zipora aramubwira ati “Uri umukwe uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiye ntyo.”
27
Uwiteka abwira Aroni ati “Jya mu butayu usanganirireyo Mose.” Aragenda amusanganirira ku musozi w'Imana, aramusoma.
28
Mose abwira Aroni amagambo Uwiteka yamutumye yose, n'ibimenyetso byose yamutegetse gukora.
29
Mose na Aroni baragenda, bateranya abakuru bose bo mu Bisirayeli.
30
Aroni ababwira amagambo yose Uwiteka yatumye Mose, akorera bya bimenyetso imbere y'abantu.
31
Abantu baremera, bumvise yuko Uwiteka yagendereye Abisirayeli akabona umubabaro wabo, barunama bikubita hasi.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40