bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Joshua 3
Joshua 3
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 4 →
1
Bukeye Yosuwa azinduka kare mu gitondo, avana i Shitimu n'Abisirayeli bose bagera kuri Yorodani, barara batambutse.
2
Iminsi itatu ishize abatware banyura mu ngando hagati,
3
bategeka abantu bati “Nimubona isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu ihetswe n'Abalewi ari bo batambyi, muzahereko muhaguruke aho muri muyikurikire.
4
Ariko hagati yanyu na yo hazaba intera y'imikono ibihumbi bibiri. Ntimuzayegere kugira ngo mumenye inzira mukwiriye gucamo, kuko ari nta bundi mwigeze guca muri iyi nzira.”
5
Maze Yosuwa abwira abantu ati “Mwiyeze kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe.”
6
Nyuma Yosuwa abwira abatambyi ati “Nimuheke isanduku y'isezerano, mubanzirize abantu kwambuka.” Nuko baheka isanduku y'isezerano bajya imbere y'abantu.
7
Uwiteka abwira Yosuwa ati “Uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y'Abisirayeli bose, kugira ngo bamenye yuko ndi kumwe nawe nk'uko nabanaga na Mose.
8
Ariko ubwire abatambyi bahetse isanduku y'isezerano uti ‘Nimugera ku nkombe ya Yorodani, mumanuke muhagararemo.’ ”
9
Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Nimunyegere mwumve amagambo y'Uwiteka Imana yanyu.”
10
Yosuwa aherako aravuga ati “Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abahivi n'Abaferizi, n'Abagirugashi n'Abamori n'Abayebusi.
11
Nimwitegereze isanduku y'isezerano ry'Uwiteka nyir'isi yose, irababanziriza muri Yorodani.
12
Nuko nimurobanure abagabo cumi na babiri mu miryango y'Abisirayeli, mu muryango wose havemo umuntu umwe umwe.
13
Ibirenge by'abatambyi bahetse isanduku y'Uwiteka nyir'isi yose nibigera mu mazi ya Yorodani, amazi yo muri Yorodani ari bwigabanyemo kabiri, ayo haruguru arahīkubira ikirundo.”
14
Nuko abantu bava mu mahema yabo, bakurikira abatambyi bahetse isanduku y'isezerano kugira ngo bambukane.
15
Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi -- kandi igihe cy'isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe --
16
amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n'i Saretani, kure y'aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y'Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.
17
Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukira ahumutse kugeza aho ubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24