bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Judges 17
Judges 17
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 18 →
1
Hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika.
2
Yabwiye nyina ati “Bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana wibwe bigatuma uvumana nkumva uvumana, ndabifite ni jye wabyibye.”Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.”
3
Nuko asubiza nyina bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana, nyina aravuga ati “Ni ukuri izi feza mfite mu ntoki nzereje Uwiteka, kugira ngo umuhungu wanjye azikoreshemo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, noneho ndazigushubije.”
4
Amaze gusubiza nyina izo feza, nyina yenda ibice by'ifeza magana abiri abishyira umucuzi, azikoramo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, nuko biba mu nzu ya Mika.
5
Kandi uwo mugabo Mika yari afite inzu yitaga iy'imana, aremesha efodi na terafimu, yereza umwe wo mu bahungu be, ngo abe umutambyi we.
6
Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, umuntu wese yakoraga icyo ashatse.
7
I Betelehemu y'i Buyuda habagayo umusore w'Umulewi wo mu muryango wa Yuda.
8
Bukeye ava muri uwo mudugudu w'i Betelehemu y'i Buyuda, ajya gushaka aho yasuhukira ajya mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Nuko akigenda arasukira kwa Mika.
9
Mika aramubaza ati “Uraturuka he?”Aramusubiza ati “Ndi Umulewi w'i Betelehemu y'i Buyuda, kandi ndagenda nshaka aho nasuhukira.”
10
Mika aramubwira ati “Ihamiraho umbere data n'umutambyi, nanjye nzajya nguha ibice by'ifeza cumi mu mwaka n'imyambaro n'ibyokurya.” Nuko uwo musore w'Umulewi ajya mu rugo
11
yemera kubana na Mika, amubera nk'umwana we.
12
Bukeye Mika yeza uwo Mulewi ahinduka umutambyi we, akaba mu rugo rwe.
13
Nuko Mika aherako aravuga ati “None menye ko Uwiteka azangirira neza, kuko mfite Umulewi ho umutambyi.”
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 18 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21