bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Leviticus 21
Leviticus 21
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 22 →
1
Uwiteka abwira Mose ati “Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurire hagati mu bwoko bwe,
2
keretse yakwanduzwa n'iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n'umuhungu we, n'umukobwa we na mwene se,
3
na mushiki we wari ukiri umwari, akaba mwene wabo wa bugufi kuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha.
4
Ubwo ari umukuru mu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone.
5
“Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z'ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri.
6
Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera.
7
Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye.
8
Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera.
9
Kandi umukobwa w'umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike.
10
“Umutambyi mukuru muri bagenzi be wasutswe ku mutwe amavuta ya elayo yo gusīga, akerezwa kwambara ya myambaro, ntagatendeze umusatsi we, ntagashishimure imyenda ye,
11
ntakinjire aho intumbi yose iri, ntakiyandurishe intumbi ya se cyangwa nyina,
12
ntibikamukure Ahera, ntakonone Ahera h'Imana ye, kuko kwereshwa amavuta yasīzwe y'Imana ye kumuriho. Ndi Uwiteka.
13
Kandi umukobwa arongora, azabe ari umwari.
14
Umupfakazi cyangwa uwasenzwe cyangwa uwanduye, cyangwa malaya ntakabarongore, ahubwo umwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora.
15
Ntakononere urubyaro rwe hagati mu bwoko bwe, kuko ndi Uwiteka umweza.”
16
Uwiteka abwira Mose ati
17
“Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.
18
Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo,
19
cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza,
20
cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito.
21
Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.
22
Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera.
23
Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.’ ”
24
Ibyo byose Mose abibwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27