bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Numbers 30
Numbers 30
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 31 →
1
Nuko Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse byose.
2
Mose abwira abatware b'imiryango y'Abisirayeli ati “Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse:
3
Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke.
4
“Kandi umukobwa nahiga Uwiteka umuhigo, akibohesha isezerano akiri mu rugo rwa se mu bukumi bwe,
5
se akumva umuhigo we n'isezerano yibohesheje akamwihorera, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
6
Ariko se namubuza ku munsi abyumviyeho, ntihazagire umuhigo we cyangwa isezerano yibohesheje gihama, kandi Uwiteka azamubabarira kuko se yamubujije.
7
“Cyangwa narongorwa n'umugabo akiboshywe n'umuhigo, cyangwa n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje,
8
umugabo we akabyumva, akamwihorera ku munsi abyumviyeho, imihigo ye n'isezerano yibohesheje bizahama.
9
Ariko umugabo we namubuza ku munsi abyumviyeho, azaba akuye umuhigo we yahize n'amagambo yaturumbukiye kuvuga yibohesheje, kandi Uwiteka azamubabarira.
10
“Ariko umuhigo w'umupfakazi cyangwa w'uwasenzwe, icyo yibohesheje cyose kizahama.
11
“Umugore nahigira umuhigo mu nzu y'umugabo we, cyangwa niyibohesherezayo indahiro,
12
umugabo we akabyumva akamwihorera ntamubuze, imihigo ye yose n'isezerano yibohesheje ryose bizahama.
13
Ariko umugabo we nabikura ku munsi yabyumviyeho, ibyaturutse mu kanwa ke byose byo ku mihigo ye cyangwa ku isezerano yibohesheje, ntibizahama kuko umugabo we yabikuye, kandi Uwiteka azamubabarira.
14
Umuhigo wose n'indahiro yose yiboheshereza kwibabaza, umugabo we yagikomeza cyangwa yagikura.
15
Ariko umugabo we namara iminsi amwihorera rwose, azaba akomeje imihigo ye yose cyangwa ibyo yibohesheje byose bimuboshye. Kuko yamwihoreye ku munsi yabyumviyeho, azaba abikomeje.
16
Ariko nabikura yari yarabyumvise, azagibwaho no gukiranirwa k'umugore we.”
17
Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategetse Mose, ategeka ibyo umugabo n'umugore we, n'iby'umukobwa na se akiri inkumi mu rugo rwa se.
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 31 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36