bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Psalms 78
Psalms 78
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 77
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 67
Chapter 68
Chapter 69
Chapter 70
Chapter 71
Chapter 72
Chapter 73
Chapter 74
Chapter 75
Chapter 76
Chapter 77
Chapter 78
Chapter 79
Chapter 80
Chapter 81
Chapter 82
Chapter 83
Chapter 84
Chapter 85
Chapter 86
Chapter 87
Chapter 88
Chapter 89
Chapter 90
Chapter 91
Chapter 92
Chapter 93
Chapter 94
Chapter 95
Chapter 96
Chapter 97
Chapter 98
Chapter 99
Chapter 100
Chapter 101
Chapter 102
Chapter 103
Chapter 104
Chapter 105
Chapter 106
Chapter 107
Chapter 108
Chapter 109
Chapter 110
Chapter 111
Chapter 112
Chapter 113
Chapter 114
Chapter 115
Chapter 116
Chapter 117
Chapter 118
Chapter 119
Chapter 120
Chapter 121
Chapter 122
Chapter 123
Chapter 124
Chapter 125
Chapter 126
Chapter 127
Chapter 128
Chapter 129
Chapter 130
Chapter 131
Chapter 132
Chapter 133
Chapter 134
Chapter 135
Chapter 136
Chapter 137
Chapter 138
Chapter 139
Chapter 140
Chapter 141
Chapter 142
Chapter 143
Chapter 144
Chapter 145
Chapter 146
Chapter 147
Chapter 148
Chapter 149
Chapter 150
Chapter 79 →
1
Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
2
Ndabumbura akanwa mbacire imigani,Ndavuga amagambo aruhije ya kera.
3
Ibyo twumvise tukamenya,Ibyo ba sogokuruza batubwiye,
4
Ntituzabihisha abuzukuruza babo,Tubwire ab'igihe kizaza ishimwe ry'Uwiteka,N'imbaraga ze n'imirimo itangaza yakoze.
5
Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo,Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli,Iryo yategetse ba sogokuruza,Ngo babibwire abana babo,
6
Kugira ngo ab'igihe kizaza bazabimenye,Ni bo bana bazavuka,Ngo na bo bazahaguruke,Babibwire abana babo,
7
Kugira ngo biringire Imana,Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze,Ahubwo bitondere amategeko yayo.
8
Be kuba nka ba sekuruza,Ab'igihe cy'ibigande cy'abagome,Batiboneza imitima,Imitima yabo idakiranukira Imana.
9
Abefurayimu batwaye intwaro n'imiheto,Basubiye inyuma ku munsi w'intambara.
10
Ntibitondeye isezerano ry'Imana,Banze kugendera mu mategeko yayo.
11
Bibagiwe ibyo yakoze,N'imirimo yayo itangaza yaberetse.
12
Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza,Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy'i Zowani.
13
Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo,Ihagarika amazi nk'ikirundo.
14
Kandi ku manywa yabayobozaga igicu,Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k'umuriro.
15
Yasaturiye ibitare mu butayu,Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.
16
Kandi yavushije amasōko mu gitare,Itembesha amazi nk'imigezi.
17
Ariko bagumya kuyicumuraho,Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.
18
Bagerageresha Imana imitima yabo,Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.
19
Bagaya Imana bati“Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?
20
Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza,Imigezi iratemba.Mbese yabasha kuduha n'umutsima?Izabonera ubwoko bwayo inyama?”
21
Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise,Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo,Umujinya ugacumba ku Bisirayeli,
22
Kuko batizeye Imana,Kandi ntibiringire agakiza kayo.
23
Ariko itegeka ibicu byo hejuru,Ikingura inzugi z'ijuru,
24
Ibagushiriza manu yo kurya,Ibaha ku masaka yo mu ijuru,
25
Bose barya umutsima w'abakomeye,Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.
26
Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba,Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi.
27
Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk'umukungugu,N'inyoni ziguruka nyinshi,Zimeze nk'umusenyi wo ku nyanja,
28
Izigusha hagati mu rugo rw'amahema yabo,Zigota aho bari.
29
Nuko bararya barahaga cyane,Yabahaye ibyo bifuje.
30
Bari bataratandukana no kwifuza kwabo,Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,
31
Umujinya w'Imana urabahagurukira,Wica abanini bo muri bo,Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.
32
Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura,Ntibizera imirimo yayo itangaza,
33
Bituma irangiza iminsi yabo nk'umwuka,N'imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.
34
Uko yabicaga babaririzaga ibyayo,Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana,
35
Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo,Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.
36
Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo,Bakayibeshyeshya indimi zabo,
37
Kuko imitima yabo itayitunganiye,Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo.
38
Ariko yo kuko yuzuye imbabazi,Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura,Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo,Ntikangure umujinya wayo wose.
39
Nuko yibuka yuko ari abantu buntu,N'umuyaga uhita ntugaruke.
40
Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu,Bayibabarizaga ahatagira abantu,
41
Bagahindukira bakagerageza Imana,Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.
42
Ntibibukaga ukuboko kwayo,Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,
43
Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa,N'ibitangaza byayo mu kigarama cy'i Zowani,
44
Igahindura inzuzi z'ab'aho amaraso,N'imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.
45
Yaboherejemo amarumbo y'isazi zirabarya,N'ibikeri birabarimbura.
46
Kandi iha ubuzikira imyaka yabo,N'imirimo yabo iyiha inzige.
47
Yicisha imizabibu yabo urubura,N'imishikima yabo iyicisha imbeho.
48
Itanga inka zabo ngo zicwe n'urubura,N'imikumbi yabo ngo ikubitwe n'inkota zotsa.
49
Ibatera uburakari bwayo bukaze,Umujinya n'uburakari n'ibyago,Umutwe w'abamarayika b'abarimbuzi.
50
Iharurira uburakari bwayo inzira,Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu,Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo.
51
Ikubita abana b'imfura bose bo muri Egiputa irabica,Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.
52
Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk'intama ibakurayo,Ibayoborera mu butayu nk'umukumbi.
53
Ibayobora amahoro bituma badatinya,Maze inyanja irengera ababisha babo.
54
Kandi ibajyana ku rugabano rw'ahera hayo,Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw'iburyo kwahinduye,
55
Yirukana amahanga imbere yabo,Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo,Iturisha imiryango y'Abisirayeli mu mahema y'abo ngabo.
56
Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera,Ntibitondera ibyo yahamije,
57
Ahubwo basubira inyuma,Bava mu isezerano nka ba sekuruza,Barateshuka nk'umuheto uhemukira nyirawo.
58
Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z'imisozi,Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.
59
Imana ibyumvise irarakara,Yanga Abisirayeli urunuka,
60
Bituma ireka ubuturo bw'i Shilo,Ari bwo hema yabambye hagati y'abantu.
61
Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago,N'icyubahiro cyayo ngo gifatwe n'amaboko y'ababisha,
62
Kandi itanga n'abantu bayo ngo bicwe n'inkota,Irakarira umwandu wayo.
63
Umuriro utwika abasore babo,Abakobwa babo ntibagira indirimbo y'ubukwe,
64
Abatambyi babo bicwa n'inkota,Abapfakazi babo ntibababorogera.
65
Maze Umwami Imana irakanguka nk'uwasinziriye,Nk'intwari ivugishwa cyane na vino,
66
Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma,Ibakoza isoni zidashira.
67
Kandi yanga ihema rya Yosefu,Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu
68
Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda,Umusozi wa Siyoni yakunze.
69
Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk'ijuru,Nk'isi yashimangiye iteka.
70
Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo,Imukura mu ngo z'intama,
71
Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa,Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo,Abisirayeli umwandu wayo.
72
Nuko abaragirisha umutima utunganye,Abayoboza ubwenge bw'amaboko ye.
← Chapter 77
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 53
Chapter 54
Chapter 55
Chapter 56
Chapter 57
Chapter 58
Chapter 59
Chapter 60
Chapter 61
Chapter 62
Chapter 63
Chapter 64
Chapter 65
Chapter 66
Chapter 67
Chapter 68
Chapter 69
Chapter 70
Chapter 71
Chapter 72
Chapter 73
Chapter 74
Chapter 75
Chapter 76
Chapter 77
Chapter 78
Chapter 79
Chapter 80
Chapter 81
Chapter 82
Chapter 83
Chapter 84
Chapter 85
Chapter 86
Chapter 87
Chapter 88
Chapter 89
Chapter 90
Chapter 91
Chapter 92
Chapter 93
Chapter 94
Chapter 95
Chapter 96
Chapter 97
Chapter 98
Chapter 99
Chapter 100
Chapter 101
Chapter 102
Chapter 103
Chapter 104
Chapter 105
Chapter 106
Chapter 107
Chapter 108
Chapter 109
Chapter 110
Chapter 111
Chapter 112
Chapter 113
Chapter 114
Chapter 115
Chapter 116
Chapter 117
Chapter 118
Chapter 119
Chapter 120
Chapter 121
Chapter 122
Chapter 123
Chapter 124
Chapter 125
Chapter 126
Chapter 127
Chapter 128
Chapter 129
Chapter 130
Chapter 131
Chapter 132
Chapter 133
Chapter 134
Chapter 135
Chapter 136
Chapter 137
Chapter 138
Chapter 139
Chapter 140
Chapter 141
Chapter 142
Chapter 143
Chapter 144
Chapter 145
Chapter 146
Chapter 147
Chapter 148
Chapter 149
Chapter 150
Chapter 79 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52
53
54
55
56
57
58
59
60
61
62
63
64
65
66
67
68
69
70
71
72
73
74
75
76
77
78
79
80
81
82
83
84
85
86
87
88
89
90
91
92
93
94
95
96
97
98
99
100
101
102
103
104
105
106
107
108
109
110
111
112
113
114
115
116
117
118
119
120
121
122
123
124
125
126
127
128
129
130
131
132
133
134
135
136
137
138
139
140
141
142
143
144
145
146
147
148
149
150