bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Kings 17
1 Kings 17
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 18 →
1
Eliya Umutishibi, wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati «Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!»
2
Uhoraho abwira Eliya, agira ati
3
«Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti uri mu burasirazuba bwa Yorudani.
4
Uzanywe amazi y’uwo mugezi kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya.»
5
Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani.
6
Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi.
7
Hashize iminsi umugezi urakama, kuko nta mvura yari yaraguye mu gihugu.
8
Uhoraho aramubwira ati
9
«Haguruka ujye i Sareputa y’i Sidoni, maze uhagume; hariyo umugore w’umupfakazi nategetse kujya aguha ibigutunga.»
10
Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira, ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe!»
11
Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati «Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati.»
12
Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n’umwana wanjye, tuwurye, ahasigaye twipfire.»
13
Eliya aramubwira ati «Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe,
14
kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.»
15
Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya, we na Eliya n’urugo rwe.
16
Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.
17
Nyuma y’ibyo, dore icyabaye: umwana w’uwo mugore nyir’urugo yararwaye. Indwara ye irakomera ku buryo yamuhitanye.
18
Umugore abwira Eliya, ati «Mpfa iki nawe, muntu w’Imana? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye?»
19
Eliya aramusubiza ati «Mpa umwana wawe!» Amumukura mu gituza, aramufata amujyana mu nzu yo hejuru yararagamo, amuryamisha ku buriri bwe.
20
Hanyuma atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, ese urashaka kugirira nabi uyu mupfakazi wancumbikiye, umwicira umwana?»
21
Eliya arambarara gatatu hejuru y’umwana, maze atakambira Uhoraho, agira ati «Uhoraho, Mana yanjye, umwuka w’uyu mwana numugarukemo!»
22
Uhoraho yumva ijwi rya Eliya, maze umwuka w’umwana umugarukamo, asubirana ubuzima.
23
Eliya afata umwana, amukura mu nzu yo hejuru aramumanukana amuhereza nyina. Eliya aravuga ati «Dore umwana wawe, ni muzima.»
24
Umugore abwira Eliya, ati «Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri.»
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 18 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22