bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Peter 5
1 Peter 5
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
1
Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa.
2
Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe, mutabikoreshejwe n’agahato, ahubwo mubigiranye ubwende, nk’uko Imana ibishaka; mukabyemera atari ukwishakira amaronko, ahubwo ari ukugira ngo mwitangire abandi.
3
Ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira, ahubwo nimubere ubwo bushyo urugero rwiza;
4
maze igihe Umushumba mukuru azigaragariza, muzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.
5
Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»
6
Nimwicishe bugufi rero mu nsi y’ukuboko kw’Imana kwuje ububasha; kugira ngo igihe nikigera, izabashyire ejuru.
7
Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho.
8
Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yaconshomera.
9
Nimukomere mu kwemera, muyinanire, muzirikana ko n’abavandimwe banyu bari ahandi ku isi bafite na bo bene iyo mibabaro.
10
Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.
11
Niharirwe ububasha, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!
12
Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho.
13
Imbaga y’abatowe iri i Babiloni irabaramutsa, kimwe na Mariko umwana wanjye.
14
Nimuramukanye mu muhoberano wa kivandimwe. Abari muri Kristu mwese, nimugire amahoro!
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
All chapters:
1
2
3
4
5