bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Thessalonians 5
1 Thessalonians 5
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
1
Naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira.
2
Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro.
3
Igihe rero bazaba bavuga ngo ’Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro.
4
Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura;
5
mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima.
6
None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari.
7
Abashaka gusinzira, nijoro ni ho basinzira; n’abasinda, nijoro ni ho basinda;
8
naho twebwe, ubwo turi ab’amanywa, tujye twiramira, kandi twambare intwaro z’Imana, ukwemera n’urukundo bibe ikoti ry’intamenwa, amizero y’uko tuzakizwa abe nk’ingofero y’icyuma.
9
Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu
10
wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we.
11
Kubera iyo mpamvu, nimujye muhumurizanya kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza.
12
Turabasaba kandi, bavandimwe, ngo mumenye abanyu babaruhira, bakaba bashinzwe kubayobora muri Nyagasani no kubagira inama;
13
mujye mububahana urukundo rwinshi, kubera ibyo babakorera. Namwe ubwanyu mubane mu mahoro.
14
Turabinginga, bavandimwe, ngo muhane inkorabusa, mukomeze umutima abacika intege, mushyigikire abatishoboye, bose mubihanganire.
15
Mumenye ntihakagire uwitura undi inabi, ahubwo muharanire iteka kugirirana ineza, ndetse muyigirire bose.
16
Mujye muhora mwishimye,
17
musenge ubudahwema,
18
mushimire Imana muri byose, kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu.
19
Muramenye ntimuzimye Roho w’Imana,
20
ntimugahinyure ibyahanuwe;
21
ahubwo mujye mugenzura byose, ibyiza mubigumane,
22
naho ikibi cyose mucyirinde.
23
Imana y’amahoro ubwayo nibatagatifuze binonosoye, kugira ngo izasange muri indahemuka mwese nta makemwa mufite ku mutima no ku mubiri, ku munsi Umwami wacu Yezu Kristu azaziraho.
24
Ubahamagara ni indahemuka; azakora n’ibyo ngibyo.
25
Bavandimwe, natwe mudusabire.
26
Muramukanye n’abavandimwe bose mu muhoberano mutagatifu.
27
Mbasabye nkomeje ku bwa Nyagasani, gusomera abavandimwe bose iyi baruwa.
28
Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
All chapters:
1
2
3
4
5