bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Corinthians 4
2 Corinthians 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 5 →
1
Ku mpuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege.
2
Ni yo mpamvu twirinze amatwara afifitse kandi ateye isoni; twanga kuryaryana no guhindagura Ijambo ry’Imana, ahubwo tugatangaza ukuri kwaryo kugira ngo abantu bose batwizere imbere y’Imana.
3
Nyamara, niba Inkuru Nziza yacu yaba itumvikana, abatayumva ni aborama,
4
n’abemeragato imana y’iyi si yahumye ubwenge, ku buryo batagerwaho n’umucyo w’Inkuru Nziza n’ububengerane bwa Kristu, We buranga nyakuri bw’Imana.
5
Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu.
6
Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima». ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.
7
Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa.
8
Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka;
9
turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa.
10
Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu.
11
N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’impfabusa.
12
Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose.
13
Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye, bintera kwamamaza». natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza.
14
Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe.
15
Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo.
16
Ni cyo gituma tudacogora; kabone n’ubwo umubiri ugenda uyonga, umutima wo wivugurura buri munsi.
17
Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho.
18
Bityo tukaba tutarangamiye ibigaragara, ahubwo ibitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bihitana n’igihe, naho ibitagaragara bigahoraho iteka.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13