bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 John 1
2 John 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
1
Mubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye, jyewe Umukuru wanyu, ubakunda mu kuri — nyamara si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n’abandi bose bashoboye kumenya ukuri —
2
mbitewe n’ukuri kudutuyemo, kandi kukazatugumamo ubuziraherezo.
3
Twese nitugire ineza, impuhwe n’amahoro bituruka ku Mana Data, no kuri Yezu Kristu Umwana wayo, mu kuri no mu rukundo.
4
Nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse.
5
Dore rero Mubyeyi, icyo ngusabye; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro: tujye dukundana.
6
Dore urukundo icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira.
7
Koko rero, hari abashukanyi benshi badutse ku isi bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu.
8
Muririnde rero, kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye.
9
Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.
10
Nihagira umuntu uza abagana, atari uzanye izo nyigisho, ntimukamwakire iwanyu, ndetse ntimukamuramutse;
11
kuko umuramukije, aba asangiye na we ibikorwa bye bibi.
12
Mfite byinshi nagombaga kubandikira, nyamara sinshaka gukoresha urupapuro na wino; kuko nizeye kuzaza iwanyu nkabibibwirira ubwanjye, kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.
13
Abana b’umuvandimwe wawe watoranyijwe, na bo baragutashya.
Jump to:
Chapter 1
All chapters:
1