bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Peter 3
2 Peter 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
1
Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye.
2
Nimwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi batagatifu, mwibuke n’amabwiriza mwahawe n’intumwa zaboherejweho, ziyakomora kuri Nyagasani n’Umukiza.
3
Mbere na mbere, mumenye ko mu minsi ya nyuma hazaduka abaneguranyi batagira icyo bemera, bakurikira gusa irari ryabo bwite,
4
maze bakazabakwena bagira bati «Mbese isezerano ry’uko azaza ryaba rigeze he? Kuko kuva igihe ababyeyi bacu bapfiriye, byose bikomeza kuba uko byari bimeze mu ntangiriro y’iremwa ry’isi.»
5
Iyo bavuga batyo, baba birengagiza ko kera cyane higeze kubaho ijuru hamwe n’isi yakuwe mu mazi, ariko ikagumya gufatana n’ayo mazi ku bw’Ijambo ry’Imana,
6
akaba ari na cyo cyatumye isi ya kera irengwaho n’amazi, ikarimbuka.
7
Naho ku byerekeye ijuru n’isi biriho ubu ngubu, iryo Jambo nyine ribizigamiye umuriro, bikaba birindiriye umunsi w’urubanza n’uw’ukurimbuka kw’abagomeramana.
8
Nyamara rero, nkoramutima zanjye, hari ikintu mutagomba kwibagirwa: ni uko kuri Nyagasani umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe.
9
None rero, Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye, nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira, kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho, bakamugarukira.
10
Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane.
11
Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana,
12
mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka.
13
Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura.
14
Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo.
15
Kandi mumenye ko Nyagasani akomeza kubihanganira agira ngo abakize, nk’uko na Pawulo, umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akurikije ubushishozi yahawe.
16
Ni na cyo avuga mu mabaruwa ye yose, aho asiganura ibyo: icyakora harimo bimwe biruhije kumvikana, ugasanga abantu b’abaswa n’injiji babitwara uko bitari, nk’uko babigenza no ku Byanditswe bindi, bityo bakikururira ubucibwe.
17
Nuko rero, nkoramutima zanjye, dore mwe muraburiwe: muramenye, hato mutazashukwa n’abagomeramana biyobeje, maze mugateshuka ku mizero yanyu.
18
Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
All chapters:
1
2
3