bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
2 Thessalonians 1
2 Thessalonians 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
1
Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu:
2
tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
3
Bavandimwe, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ibyo birakwiye, kuko ukwemera kwanyu kugenda kwiyongera, n’urukundo mufitanye rukabasenderamo uko mungana,
4
bigatuma natwe muduhesha ishema muri Kiliziya z’Imana, kubera ubudacogora n’ukwemera bibaranga muri ibyo bitotezo n’amagorwa yose mwihanganira.
5
Ibyo birerekana urubanza Imana izaca mu butabera, kuko nimumara kubabara ku mpamvu y’Ingoma y’Imana, nta washidikanya ko izasanga mukwiye kuyinjizwamo.
6
Koko rero, biratunganye ko Imana isubiza amagorwa ku bayateye,
7
naho mwebwe abagowe, ikabaha kuruhukana natwe, igihe cy’ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu, uzava mu ijuru ashagawe n’abamalayika be mu bubasha bwinshi,
8
kandi ari hagati y’umuriro ugurumana, kugira ngo ahane abatazi Imana bakanga kumvira Inkuru Nziza y’Umwami wacu Yezu Kristu
9
Abo ngabo bazabona igihano kizahoraho, bacirirwe kure y’uruhanga rwa Nyagasani Nyir’ikuzo,
10
kuri wa munsi azaza kugira ngo aherwe ikuzo mu batagatifu be, kandi ashimagirizwe mu bazaba baramwemeye bose: mwebweho rero, muri mu bemeye ubuhamya bwacu.
11
Ni yo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo, ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa.
12
Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3