bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Amos 1
Amos 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 2 →
1
Amagambo ya Amosi, wari umwe mu borozi b’i Tekowa, yerekeye ibyo yabonye bireba Israheli, mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda, na Yerobowamu, mwene Yowasi, umwami wa Israheli, igihe umutingito w’isi wari ushigaje imyaka ibiri ngo ube.
2
Yaravuze ati «Uhoraho yivugiye kuri Siyoni, arangururira ijwi rye i Yeruzalemu; inzuri z’abashumba ziri mu kababaro, n’ibitwa bya Karumeli birumirana.»
3
Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Damasi icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,
4
nzatwika inzu ya Hazayeli maze ingoro za Beni‐Hadadi zitsembwe n’umuriro;
5
nzamenagura ibyuma bifunze inzugi za Damasi, nturumbure igikomangoma kiri i Bikati‐Aveni, ntsembe n’ufite inkoni ya cyami i Betedeni, maze abantu b’Aramu bajyanwe bunyago i Kiri. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
6
Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Gaza icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu bakabagabiza Edomu,
7
nzatwika inkike za Gaza, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro;
8
nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi, n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni, nzahindukira ntere Ekironi, maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
9
Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Tiri icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bagabije Edomu imbaga y’abo bari baratwayeho iminyago, bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe bari baragiranye na bo,
10
nzatwika inkike za Tiri, maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro.
11
Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Edomu icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko yatoteje umuvandimwe we ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi, kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka kandi akagumana inzika igihe cyose,
12
nzatwika Temani, maze ingoro za Bosira zitsembwe n’umuriro.
13
Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Abahamoni bacumura! Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,
14
nzatwika inkike za Raba, maze umuriro utsembe ingoro zayo, habe urusaku rw’intambara rumeze nk’urw’umunsi w’imirwano, ruvanze n’inkubi y’umuyaga;
15
umwami wabo azajyanwa bunyago, kimwe n’abategeka b’ingabo ze. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9