bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Colossians 4
Colossians 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
1
Namwe ba shebuja, mujye muha abagaragu banyu ibitunganye n’ibibakwiye, mwibuka ko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.
2
Nimukomere ku isengesho, muhugukire gushimira.
3
Mudusabire natwe, kugira ngo Imana idutegurire uburyo bwo kwamamaza ibanga rya Kristu, ari na ryo ritumye mba imfungwa,
4
maze mbone kuritangaza uko mbishinzwe.
5
Abo mudasangiye ukwemera, mubagenderere mu bwitonzi, mubibonere umwanya n’uburyo.
6
Amagambo muvuze ahore arangwa n’ineza, amere nk’asize umunyu; uwo muvuganye wese mumenye kumusubiza uko bikwiye.
7
Ibinyerekeyeho byose muzabibwirwa na Tushiko, uwo muvandimwe nkunda wandwanyeho kandi twafatanyije umurimo wa Nyagasani.
8
Ndamuboherereje kugira ngo ababwire amakuru yacu kandi abahumurize.
9
Mboherereje na Onezimi, uwo muvandimwe nkunda kandi w’inyangamugayo, ngo bazane maze babamenyeshe ibyabaye ino byose.
10
Arisitariko mugenzi wanjye dufunganywe arabatashya, na Mariko mwene sewabo wa Barinaba; naza iwanyu, muzamwakire neza, mukurikije amabwiriza mwahawe.
11
Yezu, uwo bahimbye irya Yusito, na we arabatashya. Ni bo bonyine mu Bayahudi bamfashije kogeza Ingoma y’Imana, bambereye igihozo.
12
Epafurasi uvuka iwanyu arabatashya; uwo mugaragu wa Yezu Kristu ntahwema kubasabira, kugira ngo mukomere mube intungane, kandi mukurikize muri byose ugushaka kw’Imana.
13
Rwose ndahamya ko abaruhira cyane, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, n’abo kuri Hiyerapoli.
14
Arabatashya Luka, umuganga dukunda, na Demasi.
15
Mutashye abavandimwe bari i Lawodiseya, na Nimifa, n’abakoranira mu nzu ye bose.
16
Nimumara gusoma iyi baruwa, muzayoherereze na Kiliziya y’i Lawodiseya maze na bo bayisome; namwe muzasome ivuye i Lawodiseya nibageraho.
17
Mubwire Arikipo muti «Witondere umurimo wahawe muri Nyagasani, kandi wihatire kuwutunganya!»
18
Ngiyo intashyo yanjye mbandikiye ubwanjye, jyewe Pawulo. Mwibuke kandi ingoyi ndiho. Muhorane ineza ya Nyagasani!
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
All chapters:
1
2
3
4