bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ecclesiastes 1
Ecclesiastes 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 2 →
1
Dore amagambo ya Koheleti, mwene Dawudi, umwami w’i Yeruzalemu.
2
Koheleti yaravugaga ati: Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa!
3
Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si?
4
Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho.
5
Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira.
6
Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo.
7
Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya.
8
Ibintu byose ugasanga birambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga; nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva.
9
Ibyahozeho, ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi.
10
Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo «Dore kiriya ni gishya!» burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise.
11
Gusa nta rwibutso rw’ibyakera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza.
12
Jyewe, Koheleti, nabaye umwami wa Israheli, nganje i Yeruzalemu.
13
Nashatse gushishozanya ubuhanga ibikorerwa mu nsi y’ijuru byose, nsanga umurimo Imana yashinze abantu utoroshye.
14
Nitegereje ibikorerwa ku isi, nsanga byose ari ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.
15
Icyagoramye ntigishobora kugororoka, kandi ibibuze ntibigira ingano.
16
Ubwo nahise nibwira mu mutima, nti «Dore mfite ubushishozi busumbye ubw’abambanjirije i Yeruzalemu bose, n’umutima wanjye nawutoje ubumenyi n’ubuhanga.
17
Nitondeye gusobanukirwa ubumenyi n’ubuhanga, kumenya ubugoryi n’ubusazi; ibyo na byo nasanze ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.
18
Koko rero, ubuhanga bwinshi bubyara agahinda kenshi, naho ubumenyi bukabije bugakurura imibabaro.»
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
Recommended Reading
Commentary
Ecclesiastes Commentaries
→
Devotional
Ecclesiastes Devotional Guide
→
Get This Bible
Kinyarwanda (Bibiliya Ntagatifu) Study Bible
→