bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Haggai 1
Haggai 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 2 →
1
Mu mwaka wa kabiri Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati
2
«Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Aba bantu baravuga bati ’Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera!’»
3
Nuko Uhoraho atuma Hagayi umuhanuzi, ngo abasubize muri aya magambo:
4
«Ese mwebwe murabona ari igihe cyo kwibera mu mazu yanyu ameze neza, kandi iriya Ngoro y’Uhoraho yarabaye amatongo?
5
Noneho rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho!
6
Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimwijuta; muranywa ariko inyota ikaba yose; murambara ariko ntimushire imbeho! Koko uwakoze yarahembwe, ariko inyungu ayibika mu mufuka utobotse!
7
Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho!
8
Ngaho nimuzamuke ku misozi, muzane ibiti maze mwongere mwubake Ingoro, kugira ngo mbone kuyishimiramo no kuyigaragarizamo ikuzo ryanjye; uwo ni Uhoraho ubivuze.
9
Mwari mwizeye kubona byinshi, ariko umusaruro uba muke; mumaze no kuwugeza mu ngo zanyu nawuhushyeho uranyanyagira, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Ibyo se byatewe n’iki? Byatewe n’uko Ingoro yanjye yabaye amatongo, naho buri muntu muri mwe ashishikajwe no kwiyubakira inzu ye.
10
Ni cyo cyatumye ijuru ribafungira imvura, n’isi ikabangira kwera imbuto.
11
Nateje amapfa ku butaka no ku misozi, mu mirima y’ingano, ku mizabibu, ku biti by’imizeti no ku kimera cyose ku isi: abantu barakakaye kimwe n’inyamaswa, n’ibyo mwakoze bipfa ubusa.»
12
Nuko Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abari basigaye bose b’umuryango bumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yabo, n’amagambo Hagayi umuhanuzi yababwiye, akurikije ubutumwa Uhoraho, Imana yabo, yari yamuhaye; maze rubanda ruhinda umushyitsi imbere y’Uhoraho.
13
Ubwo Hagayi, intumwa y’Uhoraho, abwira rubanda uko Uhoraho yamutumye, agira ati «Ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho ubivuze.»
14
Nuko Uhoraho akangura umutima wa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, n’uwa Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango; baraza batangira imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana yabo.
15
Ubwo hari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu. Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma,
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
Recommended Reading
Commentary
Haggai Commentaries
→
Devotional
Haggai Devotional Guide
→
Get This Bible
Kinyarwanda (Bibiliya Ntagatifu) Study Bible
→