bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Joel 3
Joel 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
1
«Nyuma y’ibyo nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, abasaza banyu bazabonere mu nzozi, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe.
2
Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja nzabasenderezamo Umwuka wanjye.
3
Nzakora ibitangaje mu kirere no hasi ku isi, hazaboneke amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi.
4
Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso, mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba!
5
Ubwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose, bazakizwa. Ni koko kandi, ku musozi wa Siyoni, hazaboneka abacitse ku icumu, nk’uko Uhoraho yabivuze, kandi i Yeruzalemu hazaboneke abarokotse, mbese abo bose Uhoraho azabahamagare.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
All chapters:
1
2
3